Abalewi 18:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Ni cyo gituma icyo gihugu cyanduye. Nzakiryoza icyaha cyacyo kandi abaturage bacyo bazacyirukanwamo.+ Zab. 106:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Nuko bakomeza kumena amaraso atariho urubanza,+Amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo, Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani;+Maze igihugu gihumanywa no kumena amaraso.+ Yesaya 24:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 lgihugu cyahumanyijwe n’abaturage bacyo,+ kuko barenze ku mategeko+ bagahindura amabwiriza+ kandi bakica isezerano rihoraho.+ Yeremiya 2:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Narabazanye, amaherezo mbageza mu gihugu cy’imirima y’ibiti byera imbuto, kugira ngo mujye murya imbuto zacyo n’ibyiza byacyo.+ Ariko mwaraje maze muhumanya igihugu cyanjye, n’umurage wanjye muwuhindura ikintu cyo kwangwa urunuka.+ Yeremiya 3:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Bajya bavuga bati “umugabo aramutse asenze umugore we, akagenda agashaka undi mugabo, ese yakongera kumucyura?”+ Mbese iki gihugu nticyahumanye?+ “Wasambanye n’abagabo benshi;+ ubwo se wagaruka iwanjye?”+ ni ko Yehova abaza. Yeremiya 16:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Nzabanza mbiture mu rugero rwuzuye amakosa n’ibyaha bakoze,+ kuko bahumanyije igihugu cyanjye.+ Umurage wanjye bawujuje ibigirwamana byabo biteye ishozi bitagira ubuzima, n’ibintu byabo byangwa urunuka.’”+
25 Ni cyo gituma icyo gihugu cyanduye. Nzakiryoza icyaha cyacyo kandi abaturage bacyo bazacyirukanwamo.+
38 Nuko bakomeza kumena amaraso atariho urubanza,+Amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo, Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani;+Maze igihugu gihumanywa no kumena amaraso.+
5 lgihugu cyahumanyijwe n’abaturage bacyo,+ kuko barenze ku mategeko+ bagahindura amabwiriza+ kandi bakica isezerano rihoraho.+
7 “Narabazanye, amaherezo mbageza mu gihugu cy’imirima y’ibiti byera imbuto, kugira ngo mujye murya imbuto zacyo n’ibyiza byacyo.+ Ariko mwaraje maze muhumanya igihugu cyanjye, n’umurage wanjye muwuhindura ikintu cyo kwangwa urunuka.+
3 Bajya bavuga bati “umugabo aramutse asenze umugore we, akagenda agashaka undi mugabo, ese yakongera kumucyura?”+ Mbese iki gihugu nticyahumanye?+ “Wasambanye n’abagabo benshi;+ ubwo se wagaruka iwanjye?”+ ni ko Yehova abaza.
18 Nzabanza mbiture mu rugero rwuzuye amakosa n’ibyaha bakoze,+ kuko bahumanyije igihugu cyanjye.+ Umurage wanjye bawujuje ibigirwamana byabo biteye ishozi bitagira ubuzima, n’ibintu byabo byangwa urunuka.’”+