Zab. 115:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+ Zab. 135:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ibigirwamana by’amahanga ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+ Yesaya 40:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Umunyabukorikori yakoze igishushanyo kiyagijwe,+ umucuzi w’ibyuma akiyagirizaho+ zahabu, acura n’iminyururu y’ifeza.+ Hoseya 13:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 None basigaye bakora n’ibindi byaha, bakiremera ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo+ bahuje n’ubwenge bwabo,+ byose bikaba byarakozwe n’umunyabukorikori.+ Baravuga bati ‘abatamba ibitambo nibasome ibishushanyo by’ibimasa.’+
19 Umunyabukorikori yakoze igishushanyo kiyagijwe,+ umucuzi w’ibyuma akiyagirizaho+ zahabu, acura n’iminyururu y’ifeza.+
2 None basigaye bakora n’ibindi byaha, bakiremera ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo+ bahuje n’ubwenge bwabo,+ byose bikaba byarakozwe n’umunyabukorikori.+ Baravuga bati ‘abatamba ibitambo nibasome ibishushanyo by’ibimasa.’+