ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 4:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Nuko ndavuga nti “nyamuneka Yehova Mwami w’Ikirenga! Ni ukuri wabeshye ubu bwoko+ na Yerusalemu, uti ‘muzagira amahoro,’+ none dore inkota yugarije ubugingo bwacu.”

  • Yeremiya 5:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 abahanuzi bahanura ibinyoma,+ n’abatambyi bagategeka uko bishakiye,+ kandi abagize ubwoko bwanjye bishimiye ko bikomeza kugenda bityo.+ None se muzabigenza mute ku iherezo ryabyo?”+

  • Yeremiya 6:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Bagerageza komora uruguma rw’ubwoko bwanjye baruca hejuru,+ bavuga bati ‘ni amahoro! Ni amahoro!’ kandi nta mahoro ariho.+

  • Yeremiya 23:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Bahora babwira abansuzugura bati ‘Yehova yavuze ati “muzagira amahoro.”’+ Kandi babwira abagenda bakurikiza imitima yabo yinangiye+ bati ‘nta byago bizabageraho.’+

  • Yeremiya 27:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “‘“‘Namwe ntimukumvire abahanuzi banyu+ n’ababaragurira n’abarosi banyu+ n’abakora iby’ubumaji n’abapfumu banyu,+ bababwira bati “ntimuzakorera umwami w’i Babuloni.”+

  • Ezekiyeli 13:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 kubera ko bayobeje ubwoko bwanjye bavuga bati “ni amahoro!,” kandi nta mahoro ariho;+ bamwe bubaka urukuta abandi bakarushywa n’ubusa+ barutera ingwa.’+

  • Mika 3:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Abatware baho baca imanza ari uko bahawe impongano,+ abatambyi baho bigishiriza ibihembo,+ abahanuzi baho bakaragurira amafaranga.+ Nyamara bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova bavuga bati “ese Yehova ntari hagati muri twe?+ Nta byago bizatugeraho.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze