2 Ibyo ku Ngoma 18:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “abahanuzi bose bahuje amagambo bahanurira umwami ibyiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze,+ uhanure ibyiza.”+ Yesaya 30:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 babwira abareba bati ‘ntimukarebe,’ bakabwira n’aberekwa bati ‘ntimukerekwe iyerekwa rituvugaho ibintu by’ukuri,+ ahubwo mujye mutubwira ibitunyuze, mwerekwe ibidushuka.+ Ezekiyeli 22:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Ibyo byose abahanuzi bayo babibatereye ingwa,+ baberekerwa ibitagira umumaro+ kandi babahanurira ibinyoma,+ bagira bati “uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga,” kandi nta cyo Yehova yavuze.
12 Intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “abahanuzi bose bahuje amagambo bahanurira umwami ibyiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze,+ uhanure ibyiza.”+
10 babwira abareba bati ‘ntimukarebe,’ bakabwira n’aberekwa bati ‘ntimukerekwe iyerekwa rituvugaho ibintu by’ukuri,+ ahubwo mujye mutubwira ibitunyuze, mwerekwe ibidushuka.+
28 Ibyo byose abahanuzi bayo babibatereye ingwa,+ baberekerwa ibitagira umumaro+ kandi babahanurira ibinyoma,+ bagira bati “uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga,” kandi nta cyo Yehova yavuze.