ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 30:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa+ batabanje kungisha inama,+ bagiye kwikinga mu gihome cya Farawo no gushakira ubuhungiro mu gicucu cya Egiputa.+

  • Yesaya 31:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+ bakishingikiriza ku mafarashi+ kandi bakiringira amagare y’intambara+ kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.+

  • Amaganya 5:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Amaboko yacu+ twayahaye Egiputa,+ tuyaha Ashuri+ kugira ngo tubone umugati uduhagije.

  • Ezekiyeli 16:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Wasambanye n’Abanyegiputa,+ abaturanyi bawe bafite umubiri* munini,+ ukomeza kugwiza uburaya bwawe kugira ngo undakaze.

  • Ezekiyeli 17:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Ariko yaje kumwigomekaho+ yohereza intumwa muri Egiputa kugira ngo imuhe amafarashi+ n’abantu benshi. Mbese hari icyo azageraho? Uwo ukora ibyo, akaba yarishe isezerano azabikira? Mbese koko azabikira?’+

  • Ezekiyeli 23:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 maze batangira gusambanira muri Egiputa+ bakiri bato.+ Aho ni ho amabere yabo yakandakandiwe,+ kandi ni ho ibituza byo mu busugi bwabo byapfumbatiwe.

  • 2 Abakorinto 6:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ntimukifatanye n’abatizera+ kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki?+ Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze