ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 30:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa+ batabanje kungisha inama,+ bagiye kwikinga mu gihome cya Farawo no gushakira ubuhungiro mu gicucu cya Egiputa.+

  • Yesaya 31:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+ bakishingikiriza ku mafarashi+ kandi bakiringira amagare y’intambara+ kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.+

  • Yeremiya 2:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 None se kuki ushaka kunyura mu nzira igana muri Egiputa,+ ngo ujye kunywa amazi y’i Shihori?+ Kandi se urashakira iki kunyura mu nzira igana muri Ashuri,+ ngo ujye kunywa amazi ya rwa Ruzi?

  • Yeremiya 2:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Kuki wibwira ko guhindura inzira yawe ari ibintu byoroheje?+ Egiputa na yo izagukoza isoni+ nk’uko Ashuri yagukojeje isoni.+

  • Yeremiya 44:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nzafata abasigaye b’i Buyuda biyemeje bamaramaje kujya gutura mu gihugu cya Egiputa ari abimukira,+ kandi bose bazashirira mu gihugu cya Egiputa.+ Bazicwa n’inkota bashireho bazize inzara,+ uhereye ku woroheje kugeza ku ukomeye; bose bazicwa n’inkota n’inzara. Bazahinduka umuvumo n’abo gutangarirwa, babe iciro ry’imigani n’igitutsi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze