ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Yehova azagukingurira ikigega cye cyiza, ari cyo juru, agushe imvura mu gihugu cyawe mu gihe cyayo,+ ahe umugisha ibyo ukora byose.+ Uzaguriza amahanga menshi ariko wowe ntuzakenera kuguza.+

  • Zab. 135:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Atuma ibihu bizamuka biturutse ku mpera y’isi;+

      Ni we ufungura amazi y’imvura akanayafunga;+

      Azana umuyaga awukuye mu bigega bye.+

  • Zab. 147:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Ni yo itwikiriza ijuru ibicu,+

      Igategurira isi imvura,+

      Kandi ikameza ibyatsi bibisi ku misozi.+

  • Yesaya 30:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+

  • Yoweli 2:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Mwa bana ba Siyoni mwe, nimwishimire Yehova Imana yanyu munezerwe,+ kuko azabavubira imvura y’umuhindo mu rugero rukwiriye;+ azabagushiriza imvura nyinshi, imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’uko byahoze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze