1 Samweli 26:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Yongeraho ati “kuki databuja akomeza guhiga umugaragu we?+ Nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe?+ Zab. 35:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Kuko banteze umwobo uriho urushundura+ bampora ubusa;Bawucukuriye ubugingo bwanjye+ bampora ubusa. Zab. 69:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Abanyanga nta mpamvu babaye benshi baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye.+Abashaka kuncecekesha, ari bo banyangira ubusa, babaye benshi.+ Nahatiwe kuriha ibyo ntibye. Zab. 109:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Bangotesheje amagambo y’urwango,+Kandi bakomeza kundwanya nta mpamvu.+ Zab. 119:161 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 161 Ibikomangoma byantoteje nta mpamvu,+ Ariko umutima wanjye wakomeje gutinya amagambo yawe.+ Yeremiya 37:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Hanyuma Yeremiya abwira Umwami Sedekiya ati “ni ikihe cyaha nagukoreye wowe n’abagaragu bawe n’aba bantu+ cyatuma munshyira mu nzu y’imbohe?
4 Abanyanga nta mpamvu babaye benshi baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye.+Abashaka kuncecekesha, ari bo banyangira ubusa, babaye benshi.+ Nahatiwe kuriha ibyo ntibye.
18 Hanyuma Yeremiya abwira Umwami Sedekiya ati “ni ikihe cyaha nagukoreye wowe n’abagaragu bawe n’aba bantu+ cyatuma munshyira mu nzu y’imbohe?