ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 5:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 abahanuzi bahanura ibinyoma,+ n’abatambyi bagategeka uko bishakiye,+ kandi abagize ubwoko bwanjye bishimiye ko bikomeza kugenda bityo.+ None se muzabigenza mute ku iherezo ryabyo?”+

  • Yeremiya 6:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Buri wese muri bo, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye, yishakira indamu mbi;+ uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese akora iby’uburiganya.+

  • Yeremiya 14:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Yehova arambwira ati “abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakababwira indagu z’ibinyoma n’ibitagira umumaro,+ n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.+

  • Yeremiya 23:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “Ari umuhanuzi ari n’umutambyi, bose barahumanye,+ kandi nabonye ubugome bwabo mu nzu yanjye,”+ ni ko Yehova avuga.

  • Amaganya 2:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ibyo abahanuzi bawe beretswe ku bwawe nta cyo bimaze kandi ni imfabusa,+

      Ntibagaragaje ibyaha byawe kugira ngo utajyanwa mu bunyage,+

      Ahubwo bakomezaga kwerekwa, bakakubwira amagambo atagira umumaro kandi ayobya.+

  • Mika 3:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Abatware baho baca imanza ari uko bahawe impongano,+ abatambyi baho bigishiriza ibihembo,+ abahanuzi baho bakaragurira amafaranga.+ Nyamara bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova bavuga bati “ese Yehova ntari hagati muri twe?+ Nta byago bizatugeraho.”+

  • Zefaniya 3:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Abahanuzi baho bari abibone, bari abagabo buzuye uburiganya.+ Abatambyi baho bahumanyaga ibyera, bakarenga ku mategeko.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze