ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 18:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 “‘Ntukagire uwo mu rubyaro rwawe utura+ Moleki.+ Ntukanduze+ izina ry’Imana yawe bene ako kageni. Ndi Yehova.+

  • 2 Abami 16:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yagendeye mu nzira z’abami ba Isirayeli,+ atwika umuhungu we,*+ akora ibizira+ nk’ibyakorwaga n’amahanga Yehova yari yarirukanye ku bw’Abisirayeli.

  • 2 Abami 17:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 batwika abahungu babo n’abakobwa babo,+ bakora iby’ubupfumu,+ bararaguza,+ biyemeza+ gukora ibibi* mu maso ya Yehova kugira ngo bamurakaze.+

  • 2 Abami 21:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yatwitse umuhungu we,+ akora ibikorwa by’ubumaji,+ araraguza, ashyiraho abashitsi+ n’abapfumu.+ Yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova aramurakaza.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 28:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yoshereje ibitambo+ mu gikombe cya mwene Hinomu,+ atwika abahungu be,+ akora ibizira+ nk’ibyakorwaga n’amahanga Yehova yari yarirukanye imbere y’Abisirayeli.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 33:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yatwikiye+ abahungu be* mu gikombe cya mwene Hinomu,+ akora ibikorwa by’ubumaji,+ araraguza,+ ajya mu bapfumu+ kandi ashyiraho abashitsi+ n’abakora umwuga wo guhanura ibizaba.+ Yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova aramurakaza.+

  • Yeremiya 7:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Bubatse utununga tw’i Tofeti+ mu gikombe cya mwene Hinomu,+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi kitigeze kiza mu mutima wanjye.’+

  • Yeremiya 19:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Bubakiye Bayali utununga kugira ngo bajye batwikira abahungu babo mu muriro, babe ibitambo bikongorwa n’umuriro bitambirwa Bayali,+ ibyo bikaba ari ibintu ntigeze mbategeka cyangwa ngo mbivuge,+ kandi ntibyigeze biza mu mutima wanjye.”’+

  • Yeremiya 32:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Nanone bubakiye Bayali+ utununga turi mu gikombe cya mwene Hinomu,+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo+ babatambira Moleki,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka,+ kandi ntibyigeze biza mu mutima wanjye ko bakora ikizira+ nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’+

  • Ezekiyeli 16:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “‘Nanone wafataga abahungu bawe n’abakobwa bawe wambyariye,+ ukabatambira ibyo bishushanyo;+ ese ibikorwa byawe by’uburaya ntibihagije?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze