ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 49:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda,+ kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza aho Shilo* azazira.+ Uwo ni we abantu bazumvira.+

  • Zab. 89:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 “Nagiranye isezerano n’uwo natoranyije;+

      Narahiye Dawidi umugaragu wanjye,+ nti

  • Zab. 110:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 110 Yehova yabwiye Umwami wanjye+ ati

      “Icara iburyo bwanjye+

      Ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.”+

  • Yesaya 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Dore umwana yatuvukiye,+ twahawe umwana w’umuhungu,+ kandi ubutware buzaba ku bitugu bye.+ Azitwa Umujyanama uhebuje,+ Imana ikomeye,+ Data uhoraho,+ Umwami w’amahoro.+

  • Yesaya 11:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Kuri uwo munsi,+ umuzi wa Yesayi+ uzabera abantu bo mu mahanga ikimenyetso.+ Ni we amahanga azahindukirira amubaze+ icyo yakora, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.+

  • Ezekiyeli 37:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, igihugu ba sokuruza babayemo,+ bakagituramo+ bo n’abana babo n’abana b’abana babo kugeza ibihe bitarondoreka,+ kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umutware wabo kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Luka 1:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Uwo azaba umuntu ukomeye,+ azitwa Umwana w’Isumbabyose,+ kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami+ ya se Dawidi.+

  • Abaroma 15:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nanone Yesaya yagize ati “hazabaho umuzi wa Yesayi,+ kandi hari uzahaguruka kugira ngo ategeke amahanga;+ uwo ni we amahanga yose aziringira.”+

  • Ibyahishuwe 5:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati “reka kurira. Dore Intare yo mu muryango wa Yuda,+ umuzi+ wa Dawidi,+ yaranesheje+ none ikwiriye kurambura umuzingo no gufungura ibimenyetso birindwi biwufatanyije.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze