Intangiriro 9:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. 2 Abami 21:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Nanone Manase yamennye amaraso menshi cyane y’abatariho urubanza,+ yakuzura Yerusalemu kuva ku mpera imwe kugera ku yindi, yiyongera ku cyaha yakoze agatera u Buyuda gucumura bugakora ibibi mu maso ya Yehova.+ Zab. 106:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Nuko bakomeza kumena amaraso atariho urubanza,+Amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo, Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani;+Maze igihugu gihumanywa no kumena amaraso.+ Ezekiyeli 23:37 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 37 Barasambanye+ kandi ibiganza byabo biriho amaraso;+ basambanye n’ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ Nanone kandi, abana bambyariye babatwikishije umuriro ngo babe ibyokurya by’ibyo bigirwamana.+
6 Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.
16 Nanone Manase yamennye amaraso menshi cyane y’abatariho urubanza,+ yakuzura Yerusalemu kuva ku mpera imwe kugera ku yindi, yiyongera ku cyaha yakoze agatera u Buyuda gucumura bugakora ibibi mu maso ya Yehova.+
38 Nuko bakomeza kumena amaraso atariho urubanza,+Amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo, Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani;+Maze igihugu gihumanywa no kumena amaraso.+
37 Barasambanye+ kandi ibiganza byabo biriho amaraso;+ basambanye n’ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ Nanone kandi, abana bambyariye babatwikishije umuriro ngo babe ibyokurya by’ibyo bigirwamana.+