Yesaya 10:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 “Ahaa! Dore Ashuri+ ni inkoni y’uburakari bwanjye.+ Afite ingegene mu ntoki ze kugira ngo agaragaze uburakari bwanjye! Ezekiyeli 16:37 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 37 nanjye ngiye gukoranya abakunzi bawe bose wishimiraga n’abo wakundaga bose hamwe n’abo wangaga bose; bose nzabakoranyiriza hamwe bakurwanye baguturutse impande zose, mbatwikururire imyanya ndangagitsina yawe bayirebe yose.+ Habakuki 1:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Dore mpagurukije Abakaludaya,+ ishyanga ryarubiye kandi rihutiraho; bagiye gukwira ahantu hose ku isi bigarurire ubutaka butari ubwabo.+ Ibyahishuwe 17:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Ya mahembe icumi+ wabonye na ya nyamaswa y’inkazi+ bizanga iyo ndaya+ biyicuze biyambike ubusa, birye inyama zayo, kandi bizayitwika ikongoke.+
5 “Ahaa! Dore Ashuri+ ni inkoni y’uburakari bwanjye.+ Afite ingegene mu ntoki ze kugira ngo agaragaze uburakari bwanjye!
37 nanjye ngiye gukoranya abakunzi bawe bose wishimiraga n’abo wakundaga bose hamwe n’abo wangaga bose; bose nzabakoranyiriza hamwe bakurwanye baguturutse impande zose, mbatwikururire imyanya ndangagitsina yawe bayirebe yose.+
6 Dore mpagurukije Abakaludaya,+ ishyanga ryarubiye kandi rihutiraho; bagiye gukwira ahantu hose ku isi bigarurire ubutaka butari ubwabo.+
16 Ya mahembe icumi+ wabonye na ya nyamaswa y’inkazi+ bizanga iyo ndaya+ biyicuze biyambike ubusa, birye inyama zayo, kandi bizayitwika ikongoke.+