2 Abami 25:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ku munsi wa cyenda+ w’ukwezi kwa kane, inzara+ yacaga ibintu mu mugi, abaturage barabuze umugati+ wo kurya. Yeremiya 37:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mugi.+ Kandi Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+ Amaganya 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Abaturage bayo bose barasuhuza umutima; barashaka umugati.+ Batanze ibintu byiza byabo kugira ngo babone icyo kurya, bahumurize ubugingo bwabo.+ Yehova, birebe kandi witegereze uko nabaye nk’umugore utagira umumaro.+ Amaganya 4:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Abishwe n’inkota bapfuye neza+ kurusha abishwe n’inzara,+ Kuko abanyenzara bazonzwe bakamera nk’abasogoswe bitewe no kubura umwero wo mu murima. Amaganya 5:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Dushyira ubugingo bwacu mu kaga kugira ngo tubone umugati,+ bitewe n’inkota yo mu butayu. Ibyahishuwe 6:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Numva ijwi risa n’irituruka hagati+ ya bya bizima bine+ rivuga riti “incuro imwe y’ingano igurwe idenariyo*+ imwe, n’incuro eshatu z’ingano za sayiri zigurwe idenariyo imwe. Ariko ntugire icyo utwara amavuta ya elayo na divayi.”+
3 Ku munsi wa cyenda+ w’ukwezi kwa kane, inzara+ yacaga ibintu mu mugi, abaturage barabuze umugati+ wo kurya.
21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mugi.+ Kandi Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+
11 Abaturage bayo bose barasuhuza umutima; barashaka umugati.+ Batanze ibintu byiza byabo kugira ngo babone icyo kurya, bahumurize ubugingo bwabo.+ Yehova, birebe kandi witegereze uko nabaye nk’umugore utagira umumaro.+
9 Abishwe n’inkota bapfuye neza+ kurusha abishwe n’inzara,+ Kuko abanyenzara bazonzwe bakamera nk’abasogoswe bitewe no kubura umwero wo mu murima.
6 Numva ijwi risa n’irituruka hagati+ ya bya bizima bine+ rivuga riti “incuro imwe y’ingano igurwe idenariyo*+ imwe, n’incuro eshatu z’ingano za sayiri zigurwe idenariyo imwe. Ariko ntugire icyo utwara amavuta ya elayo na divayi.”+