24 “‘Aho ni ho Elamu+ iri n’abantu bayo bose, bakikije imva yayo; bose barishwe, bicishijwe inkota. Baramanutse bajya mu gihugu cy’ikuzimu badakebwe, kandi ni bo bateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima. Bazajyana ikimwaro cyabo hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.+