16 Gogi we, uzazamuka utere ubwoko bwanjye bwa Isirayeli umeze nk’ibicu bitwikira igihugu.+ Ibyo bizaba mu minsi ya nyuma, kandi nzakuzana utere igihugu cyanjye+ kugira ngo amahanga amenye uwo ndi we, igihe nzigaragariza muri wowe imbere yayo ko ndi uwera.”’+