ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 30:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 “Naho wowe Yakobo umugaragu wanjye, ntutinye,” ni ko Yehova avuga, “kandi ntushye ubwoba yewe Isirayeli we.+ Kuko ngiye kugukiza ngukuye kure, nkize n’abagize urubyaro rwawe mbakure mu gihugu cy’ubunyage.+ Yakobo azagaruka agire amahoro n’ituze kandi nta wuzamuhindisha umushyitsi.”+

  • Yeremiya 46:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 “‘Ariko wehoho Yakobo umugaragu wanjye ntutinye, nawe Isirayeli ntushye ubwoba.+ Kuko nzagukiza nkuvanye kure, kandi abagize urubyaro rwawe nzabakiza mbavanye mu gihugu cy’ubunyage.+ Yakobo azagaruka agire amahoro n’ituze nta wumuhindisha umushyitsi.+

  • Ezekiyeli 28:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “ubwo nzakoranya ab’inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga batataniyemo,+ nziyerekana muri bo imbere y’amahanga ko ndi uwera.+ Bazatura ku butaka bwabo+ nahaye umugaragu wanjye Yakobo.+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Nzagarura abo mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli bajyanywe ho iminyago,+ bazubaka imigi yahindutse amatongo bayituremo.+ Bazatera inzabibu banywe divayi yazo, kandi batere ubusitani barye imbuto zezemo.’+

  • Zefaniya 3:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Icyo gihe nzabagarura; ni koko icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe. Nzabahesha izina ryiza kandi mbagire igisingizo mu mahanga yose yo ku isi, ubwo nzabagarurira abanyu bajyanywe mu bunyage mubireba,” ni ko Yehova avuze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze