ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 5:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha+ yakoze. Icyo gitambo kizabe ari inyagazi akuye mu mukumbi, yaba inyagazi+ y’intama cyangwa iy’ihene, ayitange ho igitambo gitambirwa ibyaha. Umutambyi azamutangire impongano y’icyaha yakoze.+

  • Abalewi 7:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha:+ ni icyera cyane.+

  • Ezekiyeli 42:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nuko arambwira ati “ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru n’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo biteganye n’umwanya uciye hagati,+ ni ibyumba byo kuriramo byera, ibyo abatambyi begera+ Yehova bariramo ibintu byera cyane.+ Ni ho bashyira ibintu byera cyane n’ituro ry’ibinyampeke n’igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, kuko ari ahantu hera.+

  • Ezekiyeli 44:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Bazajya barya+ ku maturo y’ibinyampeke no ku bitambo bitambirwa ibyaha no ku bitambo byo gukuraho urubanza rw’icyaha. Kandi ikintu cyose cyeguriwe Imana muri Isirayeli kizaba icyabo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze