15 “‘Naho abatambyi b’Abalewi,+ ari bo bene Sadoki,+ bashohoje inshingano zirebana n’urusengero rwanjye igihe Abisirayeli bayobaga bakanta,+ bo bazanyegera bankorere kandi bazahagarara imbere yanjye+ kugira ngo banture urugimbu+ n’amaraso,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.