46 Naho icyumba cyo kuriramo kireba mu majyaruguru ni icy’abatambyi bashinzwe kwita ku gicaniro.+ Ni bene Sadoki,+ bo mu Balewi, begera Yehova kugira ngo bamukorere.”+
19 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘abatambyi b’Abalewi+ bo mu rubyaro rwa Sadoki,+ ari bo banyegera+ kugira ngo bankorere, uzabahe ikimasa cy’umushishe kivuye mu bushyo bagitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.+