ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 “Indobanure mu mbuto z’umuganura w’ibyeze mu butaka bwawe, ujye uzizana mu nzu ya Yehova Imana yawe.+

      “Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.+

  • Kubara 3:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa,+ niyereje uburiza bwose bwo mu Bisirayeli, mu bantu no mu matungo.+ Buzaba ubwanjye. Ndi Yehova.”

  • Kubara 18:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 “Amavuta meza kurusha ayandi yose na divayi nshya iryoshye kurusha izindi zose n’ibinyampeke n’umuganura w’imbuto+ bazajya bazanira Yehova, narabibahaye.+

  • Kubara 18:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Iryo ni ryo rizafatwa nk’ituro ryanyu ry’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho,+ nk’ituro rya divayi yo mu rwengero cyangwa ituro ry’amavuta rivuye aho bayakamurira.

  • Gutegeka kwa Kabiri 18:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Uzamuhe umuganura w’ibinyampeke byawe, uwa divayi yawe nshya, uw’amavuta yawe n’uw’ubwoya uzakemura ku matungo yo mu mikumbi yawe.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 31:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Nanone yasabye abaturage b’i Yerusalemu kujya batanga umugabane ugenewe abatambyi+ n’Abalewi,+ kugira ngo bashobore gukora ibisabwa+ n’amategeko ya Yehova nta kirogoya.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 31:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Nuko umutambyi mukuru Azariya+ wo mu nzu ya Sadoki+ aramubwira ati “uhereye igihe abantu batangiriye kuzana amaturo+ mu nzu ya Yehova, abantu barariye barahaga+ kandi basigaza byinshi,+ kuko Yehova yahaye abantu be umugisha,+ none dore ibyasigaye na byo ni byinshi cyane.”

  • Nehemiya 10:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 bakazana n’imbuto z’umuganura zeze mu butaka bwacu+ n’imbuto z’umuganura zeze z’ibiti by’ubwoko bwose byera imbuto,+ bakazizana ku nzu ya Yehova uko umwaka utashye,

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze