20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ho iminyago i Babuloni,+ baba abagaragu be+ n’ab’abahungu be kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi+ bwatangiriye gutegeka,
20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli+ n’abarokotse bo mu nzu ya Yakobo ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga,+ ahubwo bazishingikiriza rwose kuri Yehova, Uwera wa Isirayeli,+ mu budahemuka.+
7 “Mu moko menshi, abasigaye bo mu ba Yakobo+ bazamera nk’ikime gituruka kuri Yehova,+ bamere nk’imvura nyinshi igwa ku bimera,+ itiringira umuntu cyangwa ngo itegereze umuntu wakuwe mu mukungugu.+