ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 5:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Ni yo mpamvu igishyitsi cyabo kizahinduka umunuko,+ n’uburabyo bwabo bugatumuka nk’ivumbi, nk’uko ikirimi cy’umuriro gikongora ibikenyeri,+ n’ubwatsi bwumye bugatokomberera mu kibatsi cy’umuriro, kuko banze itegeko rya Yehova nyir’ingabo,+ bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+

  • Yeremiya 4:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Yazamutse nk’intare ivumbutse mu gihuru cyayo,+ kandi uyogoza amahanga yaragiye;+ yavuye iwe azanywe no guhindura igihugu cyawe igitangarirwa. Imigi yawe izahinduka amatongo ku buryo nta muntu n’umwe uzayisigaramo.+

  • Yeremiya 7:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘ngiye gusuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye aha hantu+ no kuri aba bantu, no ku matungo no ku biti byo ku gasozi+ no ku mbuto z’ubutaka; buzagurumana, kandi nta wuzabuzimya.’+

  • Ezekiyeli 20:47
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 47 Ubwire ishyamba ryo mu majyepfo uti ‘umva ijambo rya Yehova. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “dore ngiye kugukongereza umuriro,+ kandi uzakongora igiti cyose kibisi cyo muri wowe n’igiti cyose cyumye.+ Ikibatsi cyawo nta wuzakizimya,+ kandi kizatwika mu maso hose* kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze