16 Abantu bose umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage i Babuloni+ ni abagabo b’intwari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori n’abahanga mu kubaka ibihome igihumbi, bose bari abagabo b’abanyambaraga bashoboye kujya ku rugamba.
25 Nzaguhana mu maboko y’abahiga ubugingo bwawe,+ nguhane mu maboko y’abo utinya no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, no mu maboko y’Abakaludaya.+