ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Igihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mugi, uwo mwami yawugabyeho igitero.+

  • 2 Abami 24:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Abantu bose umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage i Babuloni+ ni abagabo b’intwari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori n’abahanga mu kubaka ibihome igihumbi, bose bari abagabo b’abanyambaraga bashoboye kujya ku rugamba.

  • Ezira 5:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Ariko kubera ko ba sogokuruza barakaje+ Imana nyir’ijuru, yabahanye+ mu maboko ya Nebukadinezari+ w’Umukaludaya,+ umwami wa Babuloni, maze asenya iyi nzu+ kandi ajyana abaturage mu bunyage i Babuloni.+

  • Imigani 10:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Icyo umuntu mubi atinya ni cyo kizamugeraho,+ ariko abakiranutsi bazahabwa ibyo bifuza.+

  • Yeremiya 24:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Yehova yanyeretse ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini biteretse imbere y’urusengero rwa Yehova, nyuma yaho Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ajyaniye mu bunyage Yekoniya+ mwene Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, n’abatware b’i Buyuda n’abanyabukorikori+ n’abahanga mu kubaka ibihome, akabavana i Yerusalemu akabajyana i Babuloni.+

  • Yeremiya 27:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni atatwaye igihe yavanaga Yekoniya+ mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda i Yerusalemu, akamujyana mu bunyage i Babuloni ari kumwe n’abakomeye bose b’i Buyuda n’i Yerusalemu;+

  • Yeremiya 29:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Icyo gihe umwami Yekoniya+ n’umugabekazi+ n’abakozi b’ibwami n’abatware b’i Buyuda n’i Yerusalemu+ n’abanyabukorikori n’abahanga mu kubaka ibihome+ bari baravanywe i Yerusalemu.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze