25Mu mwaka wa cyenda+ w’ingoma ya Sedekiya, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi,+ Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye+ Yerusalemu, bahashinga ibirindiro, bubaka urukuta rwo kuyigota.+
8 Mu mwaka wa cumi n’icyenda+ w’ingoma ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wako wa karindwi, Nebuzaradani,+ umutware w’abarindaga umwami akaba n’umugaragu w’umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+
39Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi,+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+