9 Na bo baramubwira bati “igirayo se!” Bongeraho bati “uyu mugabo yaje ari umwimukira+ atura hano ari nyakamwe, none arashaka no kwigira umucamanza.+ Ubu nonaha tugiye kugukorera ibibi biruta ibyo twari kubakorera.” Nuko basunika Loti cyane,+ kandi begera urugi bashaka kurumena.+