5 Icyo gihe Resini+ umwami wa Siriya na Peka+ mwene Remaliya umwami wa Isirayeli barazamutse batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kwigarurira uwo mugi.+
5 Nuko Yehova Imana ye amuhana mu maboko+ y’umwami wa Siriya,+ Abasiriya baramutsinda bamutwara abantu benshi, babajyana i Damasiko ho iminyago.+ Nanone yamuhanye mu maboko y’umwami wa Isirayeli,+ aramutsinda amwicira abantu benshi cyane.
7Nuko ku ngoma ya Ahazi+ mwene Yotamu mwene Uziya, umwami w’u Buyuda, Resini+ umwami wa Siriya na Peka+ mwene Remaliya umwami wa Isirayeli, batera Yerusalemu ngo bayirwanye ariko ntibayishobora.+