12 Amaherezo Yehoyakini umwami w’u Buyuda yishyira mu maboko y’umwami w’i Babuloni,+ we na nyina+ n’abagaragu be n’ibikomangoma bye n’abatware b’ibwami. Mu mwaka wa munani+ w’ingoma y’umwami w’i Babuloni, ni bwo uwo mwami yafashe Yehoyakini.
25 Nzaguhana mu maboko y’abahiga ubugingo bwawe,+ nguhane mu maboko y’abo utinya no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, no mu maboko y’Abakaludaya.+