Imigani 19:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Uburakari bw’umwami ni nko gutontoma kw’intare y’umugara ikiri nto,+ ariko kwemerwa na we ni nk’ikime gitonda ku byatsi.+ Imigani 28:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Umutegetsi mubi utegeka abantu boroheje ameze nk’intare itontoma cyangwa idubu ivudukanye umuhigo.+ Ezekiyeli 22:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Abahanuzi bayo bayirimo baragambana;+ bameze nk’intare itontoma igatanyagura umuhigo.+ Baconshomera ubugingo,+ bagakomeza gutwara ubutunzi n’ibintu by’agaciro.+ Batumye abapfakazi bagwira muri yo.+
12 Uburakari bw’umwami ni nko gutontoma kw’intare y’umugara ikiri nto,+ ariko kwemerwa na we ni nk’ikime gitonda ku byatsi.+
15 Umutegetsi mubi utegeka abantu boroheje ameze nk’intare itontoma cyangwa idubu ivudukanye umuhigo.+
25 Abahanuzi bayo bayirimo baragambana;+ bameze nk’intare itontoma igatanyagura umuhigo.+ Baconshomera ubugingo,+ bagakomeza gutwara ubutunzi n’ibintu by’agaciro.+ Batumye abapfakazi bagwira muri yo.+