ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Yehova azacira urubanza ubwoko bwe,+

      Kandi azababazwa n’abagaragu be,+

      Kuko azabona ko nta mbaraga bagifite,

      Hasigaye gusa udafite kirengera n’imburamumaro.

  • 1 Samweli 2:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Abarwanya Yehova bakuka umutima;+

      Iyo abasutseho umujinya we, ijuru rihinda nk’inkuba.+

      Yehova ubwe azacira imanza isi yose,+

      Kugira ngo ahe imbaraga umwami we,+

      Kugira ngo ashyire hejuru ihembe ry’uwo yasutseho amavuta.”+

  • Zab. 7:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Imana ni Umucamanza ukiranuka,+

      Kandi buri munsi ivuga amagambo akaze yo kwamagana ababi.

  • Zab. 50:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Ijuru rivuga gukiranuka kwayo,+

      Kuko Imana ari yo Mucamanza.+ Sela.

  • Umubwiriza 3:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Naribwiye mu mutima wanjye+ nti “Imana y’ukuri izacira urubanza umukiranutsi n’umuntu mubi,+ kuko ifite igihe yageneye buri kintu cyose n’umurimo wose.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze