Daniyeli 7:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 “Aha ni ho ibyo neretswe birangiriye. Jyewe Daniyeli, ibyo natekereje byakomeje kuntera ubwoba cyane ku buryo nahindutse ukundi; ariko ibyo nabibitse ku mutima.”+ Daniyeli 8:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Jyewe Daniyeli, numvise ncitse intege, mbirwara iminsi.+ Hanyuma ndahaguruka nkora imirimo y’umwami,+ ariko ibyo nari nabonye byakomeje kunegekaza, kandi nta muntu wabisobanukiwe.+ Habakuki 3:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Narabyumvise ibyo mu nda birigorora; numvise iyo nkuru iminwa yanjye irasusumira, amagufwa yanjye atangira kumungwa;+ muri iyo mimerere nari ndimo, nari mpangayitse. Nzategereza umunsi w’amakuba ntuje.+ Kuko uzibasira abantu+ ukabagabaho igitero. Matayo 17:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abigishwa babyumvise bagwa bubamye, kandi bagira ubwoba bwinshi cyane.+
28 “Aha ni ho ibyo neretswe birangiriye. Jyewe Daniyeli, ibyo natekereje byakomeje kuntera ubwoba cyane ku buryo nahindutse ukundi; ariko ibyo nabibitse ku mutima.”+
27 Jyewe Daniyeli, numvise ncitse intege, mbirwara iminsi.+ Hanyuma ndahaguruka nkora imirimo y’umwami,+ ariko ibyo nari nabonye byakomeje kunegekaza, kandi nta muntu wabisobanukiwe.+
16 Narabyumvise ibyo mu nda birigorora; numvise iyo nkuru iminwa yanjye irasusumira, amagufwa yanjye atangira kumungwa;+ muri iyo mimerere nari ndimo, nari mpangayitse. Nzategereza umunsi w’amakuba ntuje.+ Kuko uzibasira abantu+ ukabagabaho igitero.