9 Hanyuma mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda,+ abantu bose bari muri Yerusalemu n’abazaga i Yerusalemu baturutse mu migi y’u Buyuda bose, batangaza ko bagiye kwiyiriza ubusa imbere ya Yehova.+