Yona
2 Nuko Yona asenga Yehova Imana ye ari mu nda y’urufi,+ 2 ati
“Natakambiye Yehova ngeze ahaga,+ aransubiza.+
Wumvise ijwi ryanjye.+
3 Igihe wanjugunyaga imuhengeri, hagati mu nyanja,+
Imigezi yarangose.
Imivumba yawe yose n’imiraba yawe yose yarandengeye.+
4 Naravuze nti ‘nirukanywe imbere y’amaso yawe!+
Nzongera nte kureba urusengero rwawe rwera?’+
5 Amazi yarangose impande zose ku buryo nari ngiye gupfa;+ amazi y’imuhengeri yarangose.
Ibyatsi byo mu mazi byanyizingiye ku mutwe.
6 Naramanutse ngera aho imisozi itereye.
Ibihindizo by’isi byari hejuru yanjye kugeza ibihe bitarondoreka.
Ariko wowe Yehova Mana yanjye, wakuye ubuzima bwanjye mu rwobo.+
7 Igihe nari nanegekaye,+ nibutse Yehova.+
Nuko isengesho ryanjye rikugeraho uri mu rusengero rwawe rwera.+
8 Abasenga ibigirwamana bo baba bataye isoko yabo y’ineza yuje urukundo.+