Mika
6 Nimutege amatwi ibyo Yehova avuga.+ Haguruka uburanire imbere y’imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe.+ 2 Nimutege amatwi urubanza rwa Yehova mwa misozi mwe, mwa bitare bihoraho mwe namwe mwa mfatiro z’isi mwe;+ Yehova afitanye urubanza n’ubwoko bwe, kandi azaburanya Isirayeli+ ati
3 “Bwoko bwanjye,+ nagutwaye iki? Icyo nakuruhijeho ni iki?+ Ngaho nshinja.+ 4 Nagukuye mu gihugu cya Egiputa,+ ndagucungura nkuvana mu nzu y’uburetwa;+ nohereje Mose, Aroni na Miriyamu ngo bakugende imbere.+ 5 Bwoko bwanjye, ndakwinginze, ibuka+ ibyo Balaki umwami w’i Mowabu yagambiriye,+ n’uko Balamu mwene Bewori yamushubije.+ Ibuka ibyabaye kuva i Shitimu+ kugera i Gilugali,+ kugira ngo ibikorwa byo gukiranuka bya Yehova bimenyekane.”+
6 Ese nzajya imbere+ ya Yehova njyanye iki? Nzunamira Imana iri ahirengeye nitwaje iki?+ Ese nzayijya imbere nitwaje ibitambo bikongorwa n’umuriro,+ njyanye inyana zifite umwaka umwe? 7 Ese Yehova azishimira amapfizi y’intama ibihumbi n’imigezi y’amavuta ibihumbi?+ Ese namutura umuhungu wanjye w’imfura ku bwo kwigomeka kwanjye, cyangwa umwana* wanjye ku bw’igicumuro cyanjye?+ 8 Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.+ Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera,+ ugakunda kugwa neza+ kandi ukagendana n’Imana yawe+ wiyoroshya?+
9 Ijwi rya Yehova rirangurura ribwira umugi,+ kandi umunyabwenge azatinya izina ryawe.+ Nimutege amatwi ingegene hamwe n’uwateganyije igihano.+ 10 Ese mu nzu y’ukora ibibi haracyarimo ubutunzi bw’ibibi+ n’igipimo cya efa gitubije gicirwaho iteka? 11 Ese naba umuntu utanduye kandi mfite iminzani iriganya n’uruhago rwuzuye amabuye y’umunzani abeshya?+ 12 Kuko abatunzi baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bakavuga ibinyoma;+ ururimi rwo mu kanwa kabo rwuzuye uburiganya.+
13 “Nanjye nzagukubita ubikurizemo kurwara,+ nzaguhindura umusaka bitewe n’ibyaha byawe.+ 14 Uzarya ariko ntuzahaga, uzahorana inzara.+ Uzafata ibintu ubijyane ariko ntuzabigeza iyo ujya amahoro, n’ibyo uzagezayo nzabigabiza abanzi bawe.+ 15 Uzabiba ariko ntuzasarura. Uzenga imyelayo ariko ntuzisiga amavuta. Uzenga divayi nshya ariko ntuzayinywaho.+ 16 Mukurikiza amategeko ya Omuri,+ mugakora ibikorwa nk’iby’abo mu nzu ya Ahabu byose+ kandi mukumvira inama zabo.+ Ni yo mpamvu nzatuma abazabareba bose batangara kandi abazareba abaturage bawe bazakubita ikivugirizo.+ Muzagibwaho n’igitutsi cy’amahanga.”+