ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 15:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “nicujije+ kuba narimitse Sawuli ngo abe umwami, kuko yahindukiye+ akareka kunkurikira kandi akaba atashohoje ibyo namubwiye.”+ Ibyo bihangayikisha Samweli cyane,+ atakambira Yehova ijoro ryose.+

  • Yesaya 1:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Ishyanga ryokamwe n’ibyaha+ rizabona ishyano, ubwoko bwokamwe n’ibicumuro, urubyaro rukora ibibi+ n’abana barimbura!+ Bataye Yehova,+ basuzugura Uwera wa Isirayeli,+ bamutera umugongo.+

  • Yesaya 9:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ni yo mpamvu Yehova atazishimira abasore babo,+ kandi ntazababarira imfubyi zabo n’abapfakazi babo, kuko bose ari abahakanyi+ n’inkozi z’ibibi, kandi akanwa kabo kakaba kavuga iby’ubupfapfa. Nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.+

  • Yeremiya 2:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 ‘kuko hari ibintu bibiri bibi abagize ubwoko bwanjye bakoze: barantaye+ kandi ari jye soko y’amazi atanga ubuzima,+ bajya kwikorogoshorera ibitega bitobotse bidashobora kubika amazi.’

  • Abaheburayo 3:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Bavandimwe, mwirinde hatagira uwo ari we wese muri mwe ugira umutima mubi utizera bitewe no kwitandukanya n’Imana nzima.+

  • Abaheburayo 10:38
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 38 “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,”+ kandi “nasubira inyuma, ubugingo bwanjye ntibuzamwishimira.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze