Yesaya 10:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Kandi igihe Yehova azaba arangije umurimo wose agomba gukorera ku musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu, nzaryoza umwami wa Ashuri ibyo yakoze abitewe n’agasuzuguro ko mu mutima we n’ubwibone bw’amaso ye yishyira hejuru.+ Yesaya 37:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Aho uzi uwo watutse+ ukamwandagaza?+Uzi uwo wakankamiye+Ukamurebana ubwibone?+Ni Uwera wa Isirayeli!+ Ezekiyeli 38:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Uzavuga uti “ngiye kuzamuka ntere igihugu cy’ibyaro bitagoswe n’inkuta.+ Nzazamuka ntere abantu bibera mu mahoro no mu mutekano, bose bakaba batuye ahatagoswe n’inkuta,+ batagira ibihindizo n’inzugi.” Yakobo 5:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Dore ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu ariko mukabibima,+ bikomeza gutaka,+ kandi amajwi y’abasaruzi batabaza+ yageze mu matwi+ ya Yehova nyir’ingabo. 1 Petero 5:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mugandukire+ ababaruta ubukuru. Ariko mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana,+ kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.+
12 “Kandi igihe Yehova azaba arangije umurimo wose agomba gukorera ku musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu, nzaryoza umwami wa Ashuri ibyo yakoze abitewe n’agasuzuguro ko mu mutima we n’ubwibone bw’amaso ye yishyira hejuru.+
23 Aho uzi uwo watutse+ ukamwandagaza?+Uzi uwo wakankamiye+Ukamurebana ubwibone?+Ni Uwera wa Isirayeli!+
11 Uzavuga uti “ngiye kuzamuka ntere igihugu cy’ibyaro bitagoswe n’inkuta.+ Nzazamuka ntere abantu bibera mu mahoro no mu mutekano, bose bakaba batuye ahatagoswe n’inkuta,+ batagira ibihindizo n’inzugi.”
4 Dore ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu ariko mukabibima,+ bikomeza gutaka,+ kandi amajwi y’abasaruzi batabaza+ yageze mu matwi+ ya Yehova nyir’ingabo.
5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mugandukire+ ababaruta ubukuru. Ariko mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana,+ kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.+