Kuva 23:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 “Mujye mwitondera ibyo nababwiye byose.+ Ntimuzigere muvuga izina ry’izindi mana; ntirizumvikane mu kanwa kawe.+ Gutegeka kwa Kabiri 12:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ibicaniro byabo muzabisenye,+ inkingi zabo zera z’amabuye muzimenagure,+ inkingi zabo zera z’ibiti muzitwike,+ ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+ Yesaya 2:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Kandi imana zitagira umumaro zizarimburwa burundu.+ Ezekiyeli 36:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Nzabaminjagiraho amazi meza muhumanuke,+ mbakureho imyanda yanyu yose+ n’ibigirwamana byanyu byose biteye ishozi.+ Zefaniya 1:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Nzabangurira ukuboko kwanjye u Buyuda n’abaturage bose b’i Yerusalemu,+ kandi aha hantu nzahatsemba abasigaye mu basenga Bayali+ mbamareho, nkureho n’izina ry’abatambyi b’imana z’amahanga n’abandi batambyi.+
13 “Mujye mwitondera ibyo nababwiye byose.+ Ntimuzigere muvuga izina ry’izindi mana; ntirizumvikane mu kanwa kawe.+
3 Ibicaniro byabo muzabisenye,+ inkingi zabo zera z’amabuye muzimenagure,+ inkingi zabo zera z’ibiti muzitwike,+ ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+
25 Nzabaminjagiraho amazi meza muhumanuke,+ mbakureho imyanda yanyu yose+ n’ibigirwamana byanyu byose biteye ishozi.+
4 “Nzabangurira ukuboko kwanjye u Buyuda n’abaturage bose b’i Yerusalemu,+ kandi aha hantu nzahatsemba abasigaye mu basenga Bayali+ mbamareho, nkureho n’izina ry’abatambyi b’imana z’amahanga n’abandi batambyi.+