ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 27:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ibyo ni byo bizatuma ikosa rya Yakobo rihongererwa,+ kandi izo ni zo mbuto zizabaho namuhanaguraho icyaha,+ igihe Imana izahindura amabuye yose y’igicaniro akamera nk’ibishonyi bamenaguye, ku buryo inkingi zera+ n’ibicaniro byoserezwaho imibavu bitazongera gushingwa ukundi.+

  • Ezekiyeli 36:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Nzabaminjagiraho amazi meza muhumanuke,+ mbakureho imyanda yanyu yose+ n’ibigirwamana byanyu byose biteye ishozi.+

  • Ezekiyeli 37:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo biteye ishozi, n’ibintu byabo byangwa urunuka n’ibicumuro byabo byose.+ Nzabakiza ibyaha byose bakoreye aho bari batuye, kandi nzabeza;+ bazaba ubwoko bwanjye kandi nanjye nzaba Imana yabo.+

  • Hoseya 14:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “Efurayimu azavuga ati ‘ndacyahuriye he n’ibigirwamana?’+

      “Jye ubwanjye nzasubiza, kandi nzakomeza kumureba.+ Meze nk’igiti cy’umuberoshi gitoshye.+ Ni jye uzasoromaho imbuto.”

  • Zekariya 13:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “nzakura amazina y’ibigirwamana mu gihugu,+ ku buryo bitazongera kwibukwa ukundi. Nzakura mu gihugu abahanuzi+ n’umwuka uhumanye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze