43 Aho ni ho muzibukira inzira zanyu+ n’imigenzereze yanyu yose mwiyandurishije,+ kandi mu maso yanyu muzagaragaza ko mwazinutswe bitewe n’ibibi byose mwakoze.+
2 “Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “nzakura amazina y’ibigirwamana mu gihugu,+ ku buryo bitazongera kwibukwa ukundi. Nzakura mu gihugu abahanuzi+ n’umwuka uhumanye.+