Malaki
4 “Dore hagiye kuza umunsi utwika nk’itanura,+ kandi abibone bose n’abakora ibibi bose bazamera nk’ibikenyeri.+ Uwo munsi ugiye kuza uzabakongora,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “ku buryo utazabasigira umuzi cyangwa ishami.+ 2 Ariko mwebwe abatinya izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira+ rifite gukiza mu mirase*+ yaryo, kandi muzakinagira nk’inyana z’imishishe.”+
3 “Muzanyukanyuka ababi, bahinduke nk’umukungugu wo munsi y’ibirenge byanyu, ku munsi nzabisohorezaho,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
4 “Nimwibuke amategeko ya Mose, umugaragu wanjye, ayo namuhereye i Horebu agenewe Abisirayeli bose, ari yo mabwiriza n’amateka.+
5 “Dore ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya+ mbere y’uko umunsi wa Yehova, ukomeye kandi uteye ubwoba, uza.+ 6 Azatuma imitima y’ababyeyi igarukira abana babo, kandi atume imitima y’abana igarukira ba se, kugira ngo ntazaza ngatera isi nkayirimbura.”+
(Aha ni ho ubuhinduzi bw’Ibyanditswe by’igiheburayo n’icyarameyi burangirira, hagakurikiraho ubuhinduzi bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo)