Intangiriro 38:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yuda abibonye abwira Onani ati “cyura umugore wa mukuru wawe maze muryamane kugira ngo uheshe mukuru wawe urubyaro.”+ Gutegeka kwa Kabiri 25:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 “Niba abavandimwe babana, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umugabo wabo azamusange amugire umugore we, amucikure.+ Rusi 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Ariko Nawomi arababwira ati “nimusubireyo bakobwa banjye. Kuki mushaka kujyana nanjye? Ese ndacyafite abana mu nda ngo bazabe abagabo banyu?+ Rusi 3:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Rara hano iri joro, mu gitondo uwo mucunguzi nagucungura,+ biraba ari byiza. Agucungure! Ariko nadashaka kugucungura, nkurahiye Yehova Imana nzima+ ko jye ubwanjye ndi bugucungure. Komeza wiryamire ugeze mu gitondo.” Mariko 12:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umuvandimwe w’umuntu apfuye agasiga umugore, ariko nta mwana asize, umuvandimwe we+ agomba gucyura uwo mugore kugira ngo amubyareho abana, bityo acikure umuvandimwe we.+
8 Yuda abibonye abwira Onani ati “cyura umugore wa mukuru wawe maze muryamane kugira ngo uheshe mukuru wawe urubyaro.”+
5 “Niba abavandimwe babana, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umugabo wabo azamusange amugire umugore we, amucikure.+
11 Ariko Nawomi arababwira ati “nimusubireyo bakobwa banjye. Kuki mushaka kujyana nanjye? Ese ndacyafite abana mu nda ngo bazabe abagabo banyu?+
13 Rara hano iri joro, mu gitondo uwo mucunguzi nagucungura,+ biraba ari byiza. Agucungure! Ariko nadashaka kugucungura, nkurahiye Yehova Imana nzima+ ko jye ubwanjye ndi bugucungure. Komeza wiryamire ugeze mu gitondo.”
19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umuvandimwe w’umuntu apfuye agasiga umugore, ariko nta mwana asize, umuvandimwe we+ agomba gucyura uwo mugore kugira ngo amubyareho abana, bityo acikure umuvandimwe we.+