ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 14:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Yehova arambwira ati “abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakababwira indagu z’ibinyoma n’ibitagira umumaro,+ n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.+

  • Mariko 13:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Nuko Yesu arababwira ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya.+

  • Luka 21:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Arababwira ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya;+ kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ‘ndi we,’ kandi bati ‘igihe cyagenwe kiregereje.’+ Ntimuzabakurikire.

  • Abakolosayi 2:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego,+ yifashishije filozofiya+ n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro,+ bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze+ by’isi aho gukurikiza Kristo,

  • 2 Abatesalonike 2:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ntihakagire ubashuka mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuko utazaza hatabanje kubaho ubuhakanyi,+ n’umuntu ukora iby’ubwicamategeko+ agahishurwa,+ ari we mwana wo kurimbuka.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze