Matayo 17:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Arababwira ati “byatewe no kwizera kwanyu guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+ Matayo 21:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Yesu arabasubiza ati “ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye,+ mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja’; kandi byaba.+ Mariko 9:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Yesu aramubwira ati “urumva iryo jambo uvuze ngo ‘niba hari icyo ushobora’! Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+ Mariko 11:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+
20 Arababwira ati “byatewe no kwizera kwanyu guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+
21 Yesu arabasubiza ati “ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye,+ mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja’; kandi byaba.+
23 Yesu aramubwira ati “urumva iryo jambo uvuze ngo ‘niba hari icyo ushobora’! Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+
23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+