2 Ibyo ku Ngoma 20:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Babyuka kare mu gitondo bajya mu butayu+ bw’i Tekowa.+ Bakigenda Yehoshafati arahaguruka aravuga ati “muntege amatwi mwa Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu.+ Mwizere+ Yehova Imana yanyu kugira ngo muzarame iminsi myinshi. Mwizere abahanuzi be+ kugira ngo bizabagendekere neza.” Matayo 17:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Arababwira ati “byatewe no kwizera kwanyu guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+ Mariko 11:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+ Luka 17:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Hanyuma Umwami aravuga ati “muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira iki giti muti ‘randuka uterwe mu nyanja!’ Kandi cyabumvira.+ Yohana 11:40 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 40 Yesu aramubwira ati “sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?”+ Ibyakozwe 14:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera+ kwatuma akira,
20 Babyuka kare mu gitondo bajya mu butayu+ bw’i Tekowa.+ Bakigenda Yehoshafati arahaguruka aravuga ati “muntege amatwi mwa Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu.+ Mwizere+ Yehova Imana yanyu kugira ngo muzarame iminsi myinshi. Mwizere abahanuzi be+ kugira ngo bizabagendekere neza.”
20 Arababwira ati “byatewe no kwizera kwanyu guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+
23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+
6 Hanyuma Umwami aravuga ati “muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira iki giti muti ‘randuka uterwe mu nyanja!’ Kandi cyabumvira.+
9 Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera+ kwatuma akira,