21 Kuva icyo gihe Yesu Kristo atangira kwereka abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu akababazwa mu buryo bwinshi n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.+
3 akabasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara+ kandi akazuka mu bapfuye.+ Abaha ibihamya abereka n’aho byanditse, ati “Yesu uwo mbabwira, ni we Kristo.”+