1 Abami 17:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Yubarara kuri uwo mwana+ incuro eshatu, atakambira Yehova ati “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, tuma ubugingo+ bw’uyu mwana bumugarukamo.” Luka 8:54 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 54 Ariko amufata ukuboko maze arahamagara ati “mukobwa, haguruka!”+ Yohana 11:43 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 43 Amaze kuvuga ibyo, arangurura ijwi ati “Lazaro, sohoka!”+ Ibyakozwe 9:40 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 40 Ariko Petero asohora abantu bose,+ maze arapfukama arasenga. Nuko arahindukira areba aho umurambo uri, aravuga ati “Tabita, byuka!” Nuko Tabita arambura amaso, abonye Petero areguka aricara.+
21 Yubarara kuri uwo mwana+ incuro eshatu, atakambira Yehova ati “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, tuma ubugingo+ bw’uyu mwana bumugarukamo.”
40 Ariko Petero asohora abantu bose,+ maze arapfukama arasenga. Nuko arahindukira areba aho umurambo uri, aravuga ati “Tabita, byuka!” Nuko Tabita arambura amaso, abonye Petero areguka aricara.+