11 Yesu aramusubiza ati “nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru.+ Ni cyo gituma umuntu wakungabije ari we ufite icyaha gikomeye kurushaho.”
4 Nanone, nta muntu ufata uwo mwanya w’icyubahiro ari we ubwe uwihaye,+ ahubwo awufata gusa iyo ahamagawe n’Imana,+ mbese nk’uko Aroni+ na we yahamagawe.
17 Impano nziza+ yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru,+ kuko imanuka iturutse kuri Se w’imicyo yo mu ijuru,+ kandi ntahinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka.+