ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 29:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 nanjye ngiye kongera gukorera ubu bwoko ibintu bitangaje,+ mbukorere ikintu gihambaye kandi ngikore mu buryo butangaje; ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka, n’ubushobozi bwo gusobanukirwa bw’abahanga babo buzihisha.”+

  • Matayo 11:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Icyo gihe Yesu yongeraho ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abana bato.+

  • Matayo 13:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ni cyo gituma mvugana na bo nkoresheje ingero, kuko iyo bareba barebera ubusa kandi iyo bumvise bumvira ubusa, ndetse nta n’ubwo babisobanukirwa.+

  • Yohana 3:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Iki ni cyo urubanza rushingiraho: umucyo+ waje mu isi,+ ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo,+ kuko ibikorwa byabo ari bibi.

  • Ibyakozwe 28:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 uti ‘sanga ubu bwoko ububwire uti “kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa na busa; kureba muzareba, ariko nta cyo muzabona.+

  • Abaroma 1:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Kubera ko batashatse kugira ubumenyi nyakuri+ ku byerekeye Imana, ni cyo cyatumye ibareka bakagira imitekerereze itemerwa+ n’Imana kandi bagakora ibintu bidakwiriye,+

  • 2 Petero 1:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Umuntu aramutse adafite ibyo bintu yaba ari impumyi, akihuma amaso ngo atareba umucyo,+ kandi aba yibagiwe+ ko yejejweho+ ibyaha bye bya kera.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze