ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 53:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Kubera ko ubugingo bwe bwababajwe, azabona+ ibyiza, anyurwe.+ Kubera ubumenyi bwe, umugaragu wanjye+ ukiranuka azatuma abantu benshi babarwaho gukiranuka,+ kandi azikorera ibyaha byabo.+

  • Yeremiya 31:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 “Ntibazigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we+ ati ‘menya Yehova!’+ Kuko bose bazamenya, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye wo muri bo,”+ ni ko Yehova avuga. “Kuko nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”+

  • Ezekiyeli 34:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Nzaziha umwungeri umwe,+ nzihe umugaragu wanjye Dawidi+ aziragire. Azaziragira abe umwungeri wazo.+

  • Daniyeli 9:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 “Hari ibyumweru mirongo irindwi byagenewe ubwoko bwawe+ n’umurwa wawe wera+ kugira ngo ibicumuro birangire+ n’ibyaha bikurweho,+ gukiranirwa gutangirwe impongano+ haze gukiranuka kw’iteka,+ iyerekwa ndetse n’ubuhanuzi bishyirweho ikimenyetso gifatanya,+ kandi Ahera Cyane hasukwe amavuta.+

  • Luka 24:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Nuko atangirira kuri Mose+ n’abandi bahanuzi+ bose abasobanurira ibintu byamuvuzweho mu Byanditswe byose.

  • Ibyahishuwe 19:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ambwiye atyo, nikubita hasi imbere y’ibirenge bye ngira ngo muramye.+ Ariko arambwira ati “sigaho! Ntukore ibintu nk’ibyo!+ Ndi imbata mugenzi wawe gusa, n’iy’abavandimwe bawe bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu.+ Ujye uramya Imana,+ kuko ubuhanuzi bwahumekewe guhamya Yesu.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze